Mu kiganiro ku bumwe n’ubwiyunge cyatanzwe n’umuryango utari uwa Leta AMI (Association Modeste et Innocent) mu Kagari ka Bungi, Umurenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru, umugabo witwa Viateur Mbabariye w’imyaka 50, yatunguranye asaba imbabazi Philomene Mukamabano, w’imyaka 64 bari bicaranye, ku ruhare yagize mu iyicwa ry’umugabo we, Musoni Festus n’abana be muri 1994, ahita azihabwa.
Mbabariye avuga ko yahoraga yumva afite ipfunwe, kubera uruhare yagize muri jenoside ariko akaba yari ageze iki gihe atarasaba imbabazi. Yagize ati: “Nari naratanze amakuru mu gihe cy’inkiko Gacaca ariko nari ntaramusaba imbabazi ku giti cye. Twahuzaga amaso nkumva mfite ubwoba, nkareba hasi. Inyigisho numvise uyu munsi ni zo zimbohoye. Ndamushimira cyane ku bwo imbabazi ampaye.”
Naho Mukamabano ngo yari asanzwe azi neza ko Mbabariye yari mu gitero cyishe umugabo we n’abana. Akababazwa n’uko bahora bahura ariko ntagire icyo amubwira. Yagize ati: “Ni ubwa mbere yabyivugiye mu kanwa ke. Ariko nari mbizi. Numvise muri jye hajemo imbabazi ndazitanga.”
Pasiteri Anicet Kabarisa watangaga ikiganiro, yavuze ko anyuzwe n’uko ikiganiro cye gitanze umusaruro ufatika. Yagize ati: “Tubaha inyigisho mvuramutiuma, zibavanamu gikombe cy’amaganya zikabajyana mu mataba y’uburyohe.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Muhimpundu Speciose, yashimwe igikorwa cy’abo baturage. Yagize ati “ni igikorwa cyiza kivuye ku mutima, cyane cyane ko turi mu kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge. Turashishikariza n’abandi bakoze ibyaha gusaba imbabazi abo babikoreye kuko gusaba imbabazi no kuzitanga biruta gucana ibihano.”
Itsinda Mbabariye na Mukamabano barimo rigizwe n’abantu 40, 20 barokotse jenoside na 20 bandi baturuka mu miryango yayikoze. Nyuma yo kwishyira hamwe, ubu bari mu bikorwa by’iterimbere, barahingira hamwe kandi ku gihe, bakorozanya matungo. Ibintu bavuga ko bimaze kubazamura mu bukungu.


