1754892181694muyo9778

Nyina wa Alex Muyoboke yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi wa Alex Muyoboke yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK, nk’uko byemejwe na Muyoboke ubwe.

Nyina yari yabanje kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aza gutaha nyuma yo koroherwa. Nyuma y’igihe gito yongeye kwivuriza muri CHUK, asubira mu rugo yorohewe, ariko yongera kuremba maze asubizwa muri CHUK ari naho yaje kugwa.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Muyoboke yashimye nyina ku rukundo n’ibyo yamuhaye byose, amusabira iruhuko ridashira, yemeza ko yamukundaga. Yagaragaje agahinda ko gutandukana na we ariko anizeza ko igihe kizagera bakongera guhura.

Inshuti ze, zirimo David Bayingana, zamuhaye ubutumwa bwo kumuhumuriza, zimwibutsa ko atari wenyine muri ibi bihe bigoye. Bayingana yamusabye kumenya ko azahora ahari igihe cyose akeneye ubufasha, ashimangira ko nyina yari umuntu wuje indangagaciro n’urukundo.

Abandi b’inshuti n’abahanzi barimo The Ben, Kevin Kade, Rumaga na Dj Flixx, bamwifurije gukomera no guhumurizwa n’Imana muri ibi bihe bikomeye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *