Nyuma y’umunsi umwe avuye mu Rwanda aho yagiraniye ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; Perezida wa FIFA kuri uyu wa Gatandatu yagiriye uruzinduko i Kinshasa aho yabonaniye na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida Gianni Infantino.
Urubuga rwa Twitter rw’Umukuru w’Igihugu rwatangaje ko aba bayobozi bombi bahuye, gusa ntihatangajwe ibyo baganiriyeho.
Ubutumwa buri kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru buvuga ko “Mu masaha ya kare y’uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Gianni Infantino, Perezida wa FIFA.”
Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto ya Infantino ashyikiriza Perezida Kagame ibikoresho birimo umupira wo gukina n’umwambaro uriho numero 9 n’amazina y’umukuru w’Igihugu, nk’umwe mu banyamuryango b’ikipe ya FIFA.
Infantino yahuye na Perezida Kagame aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, nyuma y’uko uyu mugabo yari amaze gufungura ku mugaragaro icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office) kizaba gishinzwe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Infantino yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.
Ati:” U Rwanda na Kigali ni ahantu hadasanzwe. Nabibonye mu ijoro ryakeye, buri gihe uko nje mbona harushaho kuba heza kandi n’ibikorwa by’umupira w’amaguru bigenda bitera imbere.”
Nyuma y’umunsi umwe ari mu Rwanda, Perezida wa FIFA yakomereje uruzinduko ari kugirira ku mugabane wa Afurika i Kinshasa, aho yabonaniye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Perezida Tshisekedi na we yashyikirijwe umupira wo gukina n’umwambaro w’ibara ry’ubururu uriho numero 9 n’izina rye.
Itangazamakuru ry’i Kinshasa ryanditse ko ibiganiro bya Perezida Tshisekedi na Infantino byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’umupira w’amaguru, anamushimira uruhare agira mu guhashya ruswa mu gihugu cye.




Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


