Inkuru y’umwami Oedipus iboneka cyane mu nkuru z’Abagiriki bo ha mbere. Oedipus avugwamo nk’umwana w’umuhungu wahanuriwe n’umupfumu ko azica se amuziza gukunda nyina cyane no kurarikira kuryamana nawe. Ibi byamuvuzweho byaje kuba impamo aho yakomezaga kwigarurirwa n’amarangamutima yo gukunda no kurarikira nyina cyane. Ibi byatumye agirira se urwango rudasanzwe, ndetse amateka ye avuga ko byarangiye yishe se abana na nyina nk’umugore n’umugabo.
Dore icyo Inyandiko zigaragaza kuri iyi nkuru
Inkuru iheruka gusohoka ivuga kuri Oedipus, ni iyanditswe na Sophocles mu mwaka w’1922. Iyi nkuru itangira ivuga umwami w’ubwoko bwa Thebes witwaga Laius wagiye guhanuza ku mupfumu akamubwira ko azapfa yishwe n’umuhungu we. Umupfumu abwira umwami Laius ko umwana we w’umuhungu azamutema amujijije ko na we azaba yarakunze nyina umubyara.
Nyina wa Oedipus yitwaga Jocasta, inkuru itubwira ko yari umugore w’uburanga bugirwa na bake ku Isi. Jocasta yashakanye n’umwami Laius, babyarana umwana w’umuhugu bise Oedipus. Oedipus ngo yavukanye ubumuga bw’ibirenge umuryango we uza kumwanga uramuta. Nyuma yaje gutoragurwa n’umwami Polybus wayoboraga ubwami bwa Corinth. Uyu mwana yaje kurerwa na Polybus n’umugore we kugeza abaye mukuru.
Amaze gukura, Oedipus yaje gusura umupfumu Delphi wari warahanuriye se ko azamwica, amubaza neza iby’ubwo buhanuzi. Delphi yasobanuriye Oedipus ko azica se kugira ngo abone uko abana na nyina.
Oedipus yahise afata umwanzuro ko atazongera gusubira mu bwami bwa Laius, ahita yigarukira aho yakuriye muri Corinth.
Iyi nkuru igaragaza ko Oedipus ivuga ko ubwo se Laius yari mu muhigo hafi y’ubwami bwa Corinth, Laius yaje guhura n’ingabo za se barahangana birangira Laius ahasize ubuzima.
Oedipus yaje gusubira iwabo mu gace ka Thebes, asanga inkuru ye yarabaye kimomo. Oedipus yaje kumenya ko inkuru z’uko yishe se agamije kuryamana na Nyina zakwirakwijwe na wa mupfumu amusangaho yari atuye aramwica.
Akimara kwica Sphinx, Oedipus yaje kwima ingoma ya Liaus ahita yimika nyina nk’umwamikazi we, bararyamana ubuhanuzi bwa Sphinx busohora butyo.
Oedipus na nyina Jocasta baje kubana, babyarana abana 4: Eteocles, Polyneices, Antigone, na Ismene. Nyuma inkuru ivuga ko abantu baje kwanga umwamikazi Jocasta, binamuviramo kwiyahura kubw’ikimwaro.
Nyuma y’urupfu rwa Jocasta, Oedipus yaje guhinduka impumyi, ahitamo guta ubwami bwe ahungira mu gace ka Colonus aherekejwe n’abana be Antigone na Ismene yari yarabyaranye na nyina Jocasta.
Inyandiko ya Sophocles isoza ivuga ko Oedipus yaje gupfa ubwo Isi yasamye, ubutaka buratandukana buramumira, nyuma aza kuba imana irinda ubutaka bw’Abagiriki , by’umwihariko agace akomokamo ka Thebes.
Kugeza ubu ihame rya Oedipus (Oedipus Complex) risobanura umuntu wese ugirira amarangamutima umubyeyi we badahuje igitsina, rimwe na rimwe ugasanga yifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina.



2 Responses
Oedipus yishe se, arongora nyina_Byinshi ku ihame ryamwitiriwe
Uratubeshye musaza ongera usome neza ntabwo OEDIPUS yigeze ararikira kwica se cg kuryamana na nyina byose byabaye kumpanuka ariko byuzuza ubuhanuzi bwari bwarahanuwe
Oedipus yishe se, arongora nyina_Byinshi ku ihame ryamwitiriwe
Uratubeshye musaza ongera usome neza ntabwo OEDIPUS yigeze ararikira kwica se cg kuryamana na nyina byose byabaye kumpanuka ariko byuzuza ubuhanuzi bwari bwarahanuwe