Umunyarwenya Steve Thompson Maghana uzwi nka Oga Obinna, yavuze ko hari abaturage bo muri Kenya badashobora no kumara nibura iminsi 7 mu Rwanda bitewe no kugorwa n'ubuzima bwaho.
Ibinyamakuru byo muri Kenya byanditse ko Obinna asanga hari abaturage ba Kenya bumva babaho nk'abo mu Rwanda ariko banze kunywa uwo muti ushaririye.
Yagize ati "(...) Mushaka ko Kenya iba nk'u Rwanda, ariko iyo perezida wanyu ashatse kuba nk'uwo mu Rwanda mukora imyivumbagatanyo. Abanya-Kenya benshi hari n'abadashobora kuba mu Rwanda nibura icyumweru kimwe."
Oga Obinna ni umunyarwenya, umunyamakuru n’umuntu uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya. Azwi cyane mu biganiro n’ibiganiro bisetsa, ndetse no gutumira abantu bazwi mu biganiro bya televiziyo na YouTube.
Yashinze Obinna TV Studios, ikora ibijyanye no gutunganya ibiganiro, amashusho n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.


