Bwana Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubuteererane asimbuye Dr Vincent Biruta kuri uwo mwanya.
Dr Vincent Biruta we yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Ni impinduka zakozwe na Perezida Kagame muri Guverinoma kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Kamena 2024, aho yashyize abayobozi batandukanye mu myanya itandukanye.
Ku wa 30 Kanama 2017 nibwo Nduhungirehe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuye ku kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Yavuye kuri uwo mwanya muri 2020, agirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi ari nazo nshingano yari agikora.
Abandi bayobozi bahawe inshingano nshya harimo Consolee Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Ni mu gihe Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije, akaba yahawe kuyobora Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo naho Murangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Ubuyobozi bwa NISR bwahawe Ivan Murenzi.


