Politiki mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika y’uburasirazuba no hagati yakunze kuba imwe kuva mu myaka ya za 90, aho yaba perezida Clinton, Bush na Obama bakunze gukorana n’abo Bill Clinton yise urungano rushya rw’abayobozi ba Afurika mu kuzana ituze ku mugabane no guteza imbere ubukungu bushingiye ku masoko. Ku buyobozi bushya bwa Trump rero hari abasanga umubano wa Amerika n’ibihugu birimo nk’u Rwanda utazahungabana bitewe nuko Trump na Kagame basa nk’ababona ibintu kimwe nubwo mu kwiyamamaza kwe yakomeje kugaragaza ko inyungu za Amerika zigomba kuza imbere y’ibintu byose.
Amerika isanga inkunga itera Afurika yakagombye gukoreshwa mu guteza imbere inyungu zayo muri Afurika. Ibi ngo ku Rwanda bikaba bishobora kwakirwa neza kuko bishobora kurushaho guteza imbere umubano ushingiye ku bwubahane n’inyungu z’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Inkuru nziza ku Rwanda
Umusesenguzi dukesha iki gitekerezo, Prof. Jonathan R. Beloff , impuguke muri politiki mpuzamahanga yo muri Kaminuza ya London , avuga ko Trump na Kagame bumva neza inyungu z’imibanire hagati ya leta n’abanyamabusiness mu guteza imbere guhanga imirimo, udushya no kuzamura ubukungu. Akaba ari nayo mpamvu perezida Kagame atumira abayobozi b’ibigo na za business mu ngoro ye akabashishikariza gushora imari no kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo kuva yatangira imirimo ye, perezida Donald Trump nawe asa nk’uri gukoresha ubu buryo bwa perezida Kagame, umusesenguzi agasanga uku kubona ibintu kimwe mu by’ubucuruzi gushobora kugira inyungu ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icya kabiri gishobora kuba ari n’ingenzi cyane, nuko ubuyobozi bwa Trump bushobora guhagarika politiki mpuzamahanga yo mu bihe byashize ya Amerika yari ishingiye ku kuba Amerika yarasaga nk’ifite inshingano zo gufasha Afurika gutera imbere.
Amasezerano hagati ya Amerika n’ibindi bihugu akaba azajya akorwa mu gihe gusa biri mu nyungu z’iterambere n’umutekano w’igihugu. Ibi nabyo ngo bikaba bisa nk’inyongera ku Rwanda.
Nubwo u Rwanda rukunze gushinjwa kuririra ku kuba amahanga yararutereranye mu guteza imbere inyungu zarwo no kurwanya abarunenga, ngo igihugu ku rundi ruhande nticyifuza kugaragara nk’igihugu cyaranzwe n’amakimbirane kandi gikwiye kugirirwa impuhwe.
Umusesenguzi avuga ko Trump ashobora kutazita ku hahise h’u Rwanda ahubwo akibanda ku cyo iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba cyamarira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe zigiteye inkunga.
Nubwo uyu mubano uteye utya ushobora kugaragara nk’ukonje ngo uzaba mwiza ku Rwanda nk’igihugu kitifuza kugaragara nk’igikeneye gutabarwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


