Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani wamamaye nka P FLA, yatangaje ko mu gihe yatangiraga umuziki we n’abandi baraperi bari bafite imyumvire y’uko gufungwa ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu ari umuraperi ukomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, P FLA yavuze ko bakuranye igitekerezo cy’uko kugira ngo umuraperi abe icyamamare kandi yubahwe mu ruhando rwa Hip Hop, agomba kuba yarigeze gufungwa.
Yasobanuye ko iyo myumvire bayikuraga ku nkuru z’abaraperi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bamwe bagiye barushaho kumenyekana nyuma yo kuva muri gereza, abandi bakarokoka ibitero byagabwe ku buzima bwabo.
Yatanze urugero rwa 50 Cent, avuga ko inkuru z'ubuzima bwe, zirimo kuba yararokotse kuraswa, zagize uruhare mu gutuma abantu bamufata nk'umuntu udasanzwe.
P FLA yavuze ko na we yigeze gutekereza ko aramutse anyuze muri ibyo bihe, byahita bimugira umuntu ukomeye mu muziki.
Ati: “Twumvaga ko kugira ngo ube umuraperi wa nyawe ari uko ufite CV y’uko wagiye muri gereza.”
Gusa uyu muraperi yavuze ko nyuma yo kunyura muri gereza yahinduye burundu uko yabonaga ubuzima bwo gufungwa, asobanura ko ububi bwayo yabwumvise neza umunsi yari agiye kurekurwa.
Yavuze ko nyuma y’amezi 12 yari amaze muri gereza, yabwiwe ko bukeye agomba kuba yamaze kuva muri icyo kigo bitarenze saa sita z’amanywa. Iryo joro ngo ryamubereye rirerire ku buryo atigeze abasha gusinzira.
Yasobanuye ko ubwoba yari afite butari bufitanye isano no kumenya uko agiye kwakirwa n’inshuti cyangwa aho agiye gutangirira ubuzima, ahubwo yari amarangamutima mashya atari asanzwe amenyereye.
Ati: “Gereza irababaza. Kugira ngo menye ko gufungwa ari ikintu giteye ubwoba, ntabwo nabimenye ndi muri gereza, nabimenye umunsi wo gutaha.”
Yakomeje avuga ko gusohoka muri gereza wambaye imyenda isanzwe bitandukanye cyane no gusohoka ugiye gusurwa. Yavuze ko umuntu ahita yumva ibintu byose byahindutse, kuva ku kirere kugeza ku mwuka ahumeka.
P FLA yanavuze ko ubwo yari mu nzira atashye, yatangiye kubona agaciro k'ibintu abantu basanzwe bafata nk'ibisanzwe. Yatanze urugero rwo kwicara mu modoka, avuga ko yari yarakumbuye cyane icyo gikorwa ku buryo yumvaga atazongera kubona amahirwe yo kukora.
Ikindi yavuze ni uko amaze gusohoka yatangiye kubona ubwiza mu bantu yahuraga na bo, ku buryo hari umukobwa yigeze kumara iminota igera kuri itanu yitegereza.
Mu gusoza, P FLA yavuze ko nyuma yo kunyura muri gereza yamenye ko nta kintu cyaruta kubaho ufite ubwisanzure, ashimangira ko atakibona gufungwa nk'ikintu cyatuma umuntu aba icyamamare cyangwa akubahwa.
Yemeza ko uburambe yagiriye muri gereza bwamuhaye isomo rikomeye ku gaciro k'ubwisanzure n'ubuzima busanzwe.


