Perezida Paul Kagame yongeye kubazwa niba yaba atekereza kuba yava ku butegetsi, asubiza ko ibyo nta kibazo na gito abibonamo.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro cyateguwe n’Ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022.
I Washington Perezida Kagame yahitabiriye inama y’iminsi itatu ihuza Amerika n’umugabane wa Afurika.
Mu kiganiro cyateguwe na Semafor, Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’ijyanye no kuba yaba atekereza kurekura ubutegetsi; ibyo yavuze ko atabonamo ikibazo.
Yagize ati: “Ku bwanjye, mu by’ukuri ibyo si ikibazo. Ndatekereza ko nakoze ibyo nshoboye nk’umuntu, nk’ikiremwamuntu. Nishimiye rero kuba nava mu kibuga nkagira aho njya, hanyuma ngasubiza amaso inyuma mvuga nti ‘natanze umusanzu wanjye’.”
Perezida Kagame nyuma yo kuyobora urugamba rwasize Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ndetse zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva muri 2003 kugeza magingo aya.
Ni nyuma yo gutsinda amatora muri manda zirimo n’iya gatatu kuri ubu ayoboye ku majwi ari hejuru ya 90%.
Hagati ya 1994 na 2000 Perezida Paul Kagame yari Visi-Perezida w’u Rwanda, aho yari yungirije Pasiteur Bizimungu wari Perezida icyo gihe mbere yo kwegura.
Kuri ubu byitezwe ko Umukuru w’Igihugu ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri 2024, nyuma yo kubyemererwa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe muri 2017.
Perezida Paul Kagame yanabajijwe niba yaba yifuza kuba ‘Perezida mukuru’, akaba umubyeyi w’u Rwanda nk’uko byagendekeye abarimo Lee Kuan Yew wahoze ari Perezida wa Singapore.
Yavuze ko n’iyo byarenga aho akigira mu kiruhuko cy’izabukuru bisanzwe nta kibazo cyaba kibirimo.
Yunzemo ati: “Murabizi, kuba Perezida kuri njye byaje nk’impanuka. Bikiza narabyakiriye, ngerageza gukora ibyo nshoboye kubimaza. Hanyuma birashoboka ko nazize ibyo nari nshoboye gukora.”
Perezida Kagame yavuze ko ku ikubitiro atari we wagombaga kuba Perezida w’u Rwanda.
Yavuze ko byabaye ngombwa ko abaturage ari bo bamusanga bamusaba kubabera Perezida, gusa mu mutwe we akaba yari atiteguye gufata izo nshingano.
Ati: “Nanumvise nsa n’utiteguye. Mu 1994 nari naravuye mu ntambara, kandi ibi byose byari imvururu. Hanyuma naje gutekereza ko hari ibyo nshobora kuba ndi gukora neza. Abo natekerezaga ko bandusha ubushobozi baraje baragerageza, imyaka itandatu hanyuma baza guhura n’ibibazo.”
Ku bwa Perezida Kagame, ngo kuba yava ku butegetsi nta bwoba bimutwaye, kuko aramutse ari muzima hari ibindi byinshi yakora.



5 Responses
P. Kagame ku kuba yava ku butegetsi no gutera ikirenge mu cy’abarimo Lee Kuan Yew
Niyowe yashaka kubuvaho twe ntitubishaka ubworero ntaburenganzira bwokuva kubutetsi afite kuko igihugu nicyacu perezida nuwacu ni we dushake mugihe akiri muzima haribyinshi tugikeneye kugeraho kandi tukimufite tuzabigeraho
P. Kagame ku kuba yava ku butegetsi no gutera ikirenge mu cy’abarimo Lee Kuan Yew
Ariko se abo bazungu birirwa basakuza ngo azavaho ryari ko batabibaza abami n’abamikazi b’i Burayi, Japon, n’ahandi.
Ibyo birirwa baririmba ngo dĂ©mocratie, ikaba ari ubutegetsi bw’abaturage, niba twe bene iguhugu tumukeneye ngo atuyibore barashaka iki!!
Nibagese ubw’iwabo batureke.
P. Kagame ku kuba yava ku butegetsi no gutera ikirenge mu cy’abarimo Lee Kuan Yew
Babou! Reportage yawe ibuzemo byinshi. Niba bishoboka uzayisubiremo. Urugero nuko hari aho Perezida Kagame yabajijwe niba azageza muri 2050 maze agasubiza umunyamakuru ko abitekerezaho. Ibi rubanda yagombye kubimenya.
P. Kagame ku kuba yava ku butegetsi no gutera ikirenge mu cy’abarimo Lee Kuan Yew
Mwibagiwe ko no muri 2050 ashobora kuziyamamaza!
P. Kagame ku kuba yava ku butegetsi no gutera ikirenge mu cy’abarimo Lee Kuan Yew
Our president Paul Kagame loves his people, for myself is miracle for our Rwanda country. Because Rwanda has a peace, enough security and remains to other countries, good standard of living etc. Please,they let our Rwanda.
No Kagame Paul no life.