Perezida Paul Kagame yahaye gasopo abarimo ba Jenerali mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse n’abaminisitiri muri Guverinoma bahururiye ibintu bya ‘Chia Seeds’ bakabishoramo amafaranga, avuga ko bakwiye kubifungirwa aho kubifashirizwa na Leta.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare, ubwo yatangizaga inama y’umushyikirano wa 2023.
Iyi nama yatangiye mu gihe hirya no mu gihugu hamaze igihe humvikana inkuru z’amakimbirane ashingiye ku gihingwa cya Chia, hagati y’abahinzi bacyo ndetse n’abashoramari.
Nta gihe kinini gishize iki gihingwa kigeze mu Rwanda, kuko kihamaze imyaka ibarirwa muri ibiri nyuma yo kuhagera kivuye muri Amerika y’Amajyepfo.
Ku batazi Chia, ni utubuto duto wagereranya na Sesame, gusa twera nk’ingano uretse ko dushamika tukagira amashami menshi kandi nibura tukaba tureture kugera kuri metero imwe bitewe n’uko aho waduhinze twahishimiye.
Ikilo cy’imbuto kigura Frw 90,000 kigaterwa kuri hegitari imwe, yerera amezi atatu nibura ku buryo mu kwezi kwa kane uwayihinze aba asoje gusarura kuko kiterera rimwe, mu kugurisha umusaruro ikilo kimwe umuhinzi akigurirwa na koperative imuhera 3000 Frw.
Ku muntu wahinze hegitari imwe ashobora kweza ibilo biri hagati ya 700 na toni imwe, ibyumvikanisha ko uwagihinze adashobora kubura inyungu iri hejuru ya miliyoni ebyiri kuri hegitari imwe.
Kuba iki gihingwa gitanga inyungu y’umurengera ku bahinzi bacyo, biri mu bituma abafite imbaraga zikomeye mu gihugu bishora mu buhinzi ndetse n’ubucuruzi bwacyo.
Perezida Paul Kagame ubwo yavugaga ijambo rifungura inama y’umushyikirano, yavuze ko ahari abayobozi mu gihugu barimo ba Jenerali muri RDF, abayobozi muri Polisi ndetse n’abaminisitiri bishora mu bintu by’ubuhinzi n’ubucuruzi bwa Chia, hanyuma bahomba bakagaruka batakambira Leta ngo ibafashe.
Ati: “Hari ibi bintu ngo niba byitwa Chia Seeds, Chia Seeds ni ibiki? Ibi bintu mwagiyemo ni ibiki? Ukabisangamo abayobozi bose, abayobozi mwicaye aha murazi ibyo mvuga kuko mubirimo. Mukajya mu bintu by’ubujura! Biriya ni nk’ubujura cyangwa tombora. Wowe wabeshywaho na tombola? Ubuzima bwawe urashaka kubushyira muri tombola? Ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka ukabijyamo. Muba muri bazima mwebwe?”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Ngibyo biri mu baminisitiri, biri mu ba Jenerali b’igisirikare, biri mu gipolisi. Mukajya muri chia seeds, mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye kuturunda mu mwobo uri budutware, mwarangiza mukaza ngo ‘urareba, tugomba gufasha abaturage’. Gufasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se ahubwo niba ushaka gufasha abaturage?”
Perezida Kagame yavuze ko kuba abayobozi mu gihugu birirwa mu bintu bya tombola bisobanuye ko n’ubuzima bwabo ari ko busanzwe bumeze.
Yavuze ko hari abafata udufaranga twabo twose bakoreye bakadushora muri biriya bintu, ku buryo hari n’abafata Frw miliyoni 10 bagatuma zitikira bizeye ko babona andi nka yo akaba Frw miliyoni 20.
Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi ko gushora amafaranga y’umurengera wizeye kubona inyungu nyinshi mu gihe gito hari ubwo birangira ayo wari ufite yose atakaye ugasigara amara masa.
Yunzemo ati: “Warangiza rero ukaza muri ba bandi bakwiye gufashwa na Leta! Iyo aba ari wowe warwaraga bwaki aho kuba bariya bana bazira ubusa. Iyaba yagushiragaho ukarwara bwaki ukabyumva.”
Umukuru w’Igihugu yihanangirije Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ko “nta Afande” cyangwa undi muntu uwo ariwe wese akeneye kumva yongeye guhabwa amafaranga yo gushora mu bintu bya Chia.
Yasabye ko amafaranga y’Igihugu yazajya ajya mu gufasha abantu bagerageza gukora, aho guhabwa abantu ba tombola.
Yunzemo ati: “abantu ba tombola ahubwo aho bakwiriye kujya ni he? 1930 [iyahoze ari Gereza ya Nyarugenge] iracyabaho? Aho ni ho bakwiriye kujya. Ari uwashutse abantu, ari uwabigiyemo; bose baba bakwiye kujya aho ngaho, bagahurirayo noneho bakabikemura.”


