P. Kagame yifurije imirimo myiza CDG Namuhoranye na CP Sano barahiriye kuyobora Polisi y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare yakiriye indahiro z’abayobozi bashya ba Polisi y’u Rwanda, abifuriza kuzagira imirimo myiza.

Abarahiriye kuyobora Polisi y’Igihugu ni DCG FĂ©lix Namuhoranye uheruka gusimbura CG Dan Munyuza ku nshingano z’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, cyo kimwe na CP Vincent Sano uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa.

Umukuru w’Igihugu ubwo yakiraga indahiro zabo, yabifurije imirimo myiza; gusa abibutsa ko ari ngombwa gufatanya n’abandi kugira ngo bazasohoze inshingano bahawe.

Perezida Kagame kandi yabibukije ko Leta ikorera abaturage, abasaba gushyira imbere umuturage mu byo bazajya bakora.

Umukuru w’Igihugu yijeje abayobozi bashya ba Polisi y’u Rwanda ko Guverinoma izaharanira gutanga ibyo isabwa byose kugira ngo Polisi ikore inshingano zayo.

Ati: “Izo nshingano zigomba kubahirizwa uko bikwiriye, iyo bitagenze gutyo nabo bagira uko babibazwa, ariko sinibaza ko bigera aho cyane cyane iyo abantu bumva uburemere.”

Yunzemo ko inshingano zirimo umutekano, ubutabera ndetse n’amajyambere ari zo zikubiyemo Politiki ya Leta, bityo kuzica ku ruhande cyangwa kuzishakishiriza inzira ya bugufi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *