P. Kagame yihanganishije abana bakomerekeye mu mpanuka yo ku Rebero, abaha isezerano

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abanyeshuri bakomerekeye mu modoka yari ibatwaye yakoreye impanuka mu mujyi wa Kigali, abasezeranya ko haza gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bitabweho uko bikwiye.

Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko yamenye iyi mpanuka ahumuriza imiryango ya bariya banyeshuri, abizeza ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo bose bitabweho uko bikwiye.

Yagize ati: “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023 ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abanyeshuri biga ku Ishuri rya Path to Success yakoreye impanuka ku i Rebero mu karere ka Kicukiro.

Iyi modoka yakoze impanuka ubwo bariya banyeshuri bari bagiye gutangira amasomo y’igihembwe cya kabiri.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yavuze ko abana 25, umushoferi n’umwalimu aribo bakomerekeye muri iriya mpanuka.

Abanyeshuri bari batwawe n’iriya modoka bavuze ko batangiye kumva ko imodoka yagize ikibazo, bageze ahantu hamanuka cyane ku i Rebero igatangira gusa n’izengera mu muhanda.

Imodoka ngo yageze mu masangano y’imihanda ku i Rebero ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo, umushoferi ayikase ngo yerekeze ku ishuri biranga, imanuka epfo mu ishyamba.

SSP Irere yavuze ko “Nta mwana wahaburiye ubuzima, abakomeretse nabo bajyanywe ku bitaro bitandukanye birimo CHUK, ibitaro bya Nyarugenge ndetse na DMC biri hano mu Karere ka Kicukiro.”

Yunzemo ati: “Abaganga baratubwira ko kugeza ubu nta bafite ibibazo bikomeye byatuma bahaburira ubuzima, usibye umwe urimo yongerrwa amaraso muri CHUK. Kugeza ubu abakomeretse ni shoferi, ni umwalimu n’abana 25.”

Umubare w’abana bose bari mu modoka wahise umenyekana, gusa bikekwa ko bari hejuru ya 25 bakomeretse kuko hari ababyeyi bahise batwara abana babo nyuma yo kubona nta kibazo gikomeye bagize, bakabajyana mu ngo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *