Bwiza

Padiri ushaka kuba perezida w'u Burundi yirukanwe mu gipadiri

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 28 Ugushyingo 2026 saa 10:01
Padiri ushaka kuba perezida w'u Burundi yirukanwe mu gipadiri

1526863

Musenyeri Gerevazi Banshimiyubusa, Arikiyepisikopi wa Diyosezi Nkuru ya Bujumbura mu Burundi, yafashe ibyemezo byo kwambura Padiri Abeli Nduwimana inshingano zose za gipadiri, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuva mu murimo w'ubusaseridoti kugira ngo yinjire muri politiki, aho ateganya kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Mu itangazo ryo ku wa 23 Ugushyingo 2026, Musenyeri Banshimiyubusa yatangaje ko Padiri Abeli atazongera gukora inshingano za misiyoni muri Arikidiyosezi ya Bujumbura, adashobora gutanga amasakramentu cyangwa kwigisha mu izina rya Kiliziya Gatolika, ndetse anamburwa uburenganzira yari afite bwo kuyobora abakirisitu.

Arikiyepisikopi yasobanuye ko ibyo byemezo byafashwe hakurikijwe amategeko ya Kiliziya Gatolika, ashingiye ku kuba inshingano z'ubupadiri zidashobora guhuzwa n'iz'umuntu uyobora igihugu.

Yongeyeho ko dosiye ya Padiri Abeli Nduwimana izashyikirizwa Papa, ari we wenyine ufite ububasha bwo gufata icyemezo cya nyuma cyo kumwambura burundu ubupadiri.

Musenyeri Banshimiyubusa yavuze ko Padiri Abeli yari yaragiriwe inama mbere, ariko ko inama zagiraga aho zigarukira. Yasabye abakirisitu gukomeza gutuza no kunga ubumwe muri iki gihe cy'amatora, birinda gukwirakwiza ibihuha n'amagambo adafitiwe gihamya.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.