Pakistan kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mutarama yagabye ibitero bya missile kuri Iran, nyuma y’amasaha make icyo gihugu na cyo kiyigabyeho ibitero.
Pakistan ivuga ko ibitero byayo byashegeshe “ubwihisho bw’ibyihebe” [byo muri Iran] buherereye mu ntara ya Sistan-Baluchestan.
Abantu barindwi barimo abagore batatu n’abana bane ni bo bivugwa ko biciwe muri biriya bitero, nk’uko Televiziyo ya Leta ya Iran yabitangaje.
Iran na Pakistan byatangiye kurasana, mu gihe umwuka mubi ukomeje gufata indi ntera mu gice cy’uburasirazuba bwo hagati ibihugu byombi biherereyemo.
Nko kuva mu Ukwakira umwaka ushize Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas ikomeje kubera mu ntara ya Gaza, gusa nanone inakomeje kurasana n’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban/Lebanon usanzwe uhabwa ubufasha na Leta ya Iran.
Muri kiriya gice kandi imitwe yo mu bihugu bya Iraq na Syria ifashwa na Iran ikomeje kugaba ibitero ku ngabo za Amerika; mu gihe ku rundi ruhande iyo Amerika ifatanyije n’u Bwongereza bakomeje kugaba ibitero ku mutwe w’aba Houthis muri Yemen.
Uyu mutwe na wo ufashwa na Iran umaze igihe ugaba ibitero ku mato afite aho ahuriye n’ibi bihugu.
Pakistan na Iran batangiye kurasana, bamaze igihe kirekire buri gihugu gishinja ikindi gufasha imitwe imaze igihe igaba ibitero mu karere biherereyemo ndetse no ku mupaka wabyo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan kuri uyu wa Kane yemeje ko iki gihugu cyagabye ibitero kuri Iran itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rivuga ko byagabwe mu mujyi wa Saravan.
Pakistan ivuga ko yagabye ibyo bitero igendeye “ku makuru yizewe y’ubutasi” yerekana aho ibyihebe byakoreraga ibikorwa bitandukanye, ndetse yashimangiye ko ibyinshi muri byo byishwe.
Yunzemo ko “yubaha byimazeyo ubusugire bwa Iran”, ariko ko igitero cyo kuri uyu wa Kane cyerekana ko yiteguye kurengera umutekano wayo ku cyo ari cyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Iran yari yagabye ibitero mu ntara ya Balochistan iri hafi y’umupaka wayo na Pakistan, cyicirwamo abana babiri.
Ni igitero Islamabad yamaganye, iteguza Tehran ko byanga bikunze izagisubiza.
Iran cyakora yavuze ko itari igambiriye kwica abaturage ba Pakistan, ko ahubwo yashakaga kurasa umutwe wa Jaish al-Adl umaze igihe ugaba ibitero ku butaka bwayo uturutse muri Pakistan.


