Papa Benedict XVI yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Papa Benedict XVI wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022.

Papa Benoit XVI witabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko, yayoboye Kiliziya kuva muri Gicurasi 2005 kugeza muri Gashyantare 2013 ubwo yeguraga ku mpamvu z’uburwayi.

Yari yasimbuye Papa Yohali Pawulo II witabye Imana muri 2005.

Icyo gihe yegura yabaye umupapa wa mbere wari ufashe icyo cyemezo nyuma ya Papa Gregory XII weguye mu 1415.

Papa Benedict yamaze iminsi ye ya nyuma muri Kiliziya ya Mater i Vatican.

Urupfu rwe rwemejwe na Vatican mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu.

Ni itangazo rigira riti: “N’umubabaro mwinshi, ndabamenyesha ko nyirubutungane Papa Benedict XVI yitabye Imana uyu munsi saa 9:34 aguye muri Kiliziya ya Mater Ecclesiae Monastery i Vatican. Amakuru arambuye ari butangwe vuba bishoboka.”

Papa Benedict XVI yitabye Imana mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yaherukaga gutangariza abatuye Isi ko arembye cyane, abasaba kumusengera.

Ku wa 28 Ukuboza 2022 ni bwo Papa Francis yatangaje ko Benedict XVI arembye, gusa nta makuru arambuye yatanze ku burwayi bwe.

Ari: “Ndashaka kubasaba mwese ngo musengere Papa Benedigito ugifatiye runini Kiliziya mu buryo bw’umwihariko. Mureke tumwibuke, ararwaye cyane. Dusabe Imana ngo imukomeze azabashe kubona urukundo rwa Kiliziya kugera ku iherezo.”

Vatican yatangaje ko gahunda zijyanye n’imihango yo kumushyingura zitangazwa mu masaha ari imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *