Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa

Sangiza iyi nkuru

Mu nkundura yo kunyereza umutungo ikomeje kuvugwa i Vatican mu murwa mukuru wa Kiliziya, hatahuwe ko Papa Francis yibwe miliyoni zigera kuri 22 avanwe kuri konti ye bwite ntiyigere arabukwa.

Mu nyandiko igizwe n’impapuro 59 yashyizwe ahagaragara n‘abashinzwe imari muri Leta ya Vatican, yagaragaje ko amabanga n’ububiko bwaho bwigeze kwinjirirwa n’abajura mu ikoranabunga kugeza ubwo bageze no kuri Konti ya Papa bakamwiba arenga miliyoni 22 z’Amayero.

Bivugwa ko Vatican ikomeje kwibasirwa n’agatsiko k’amabandi mu ikoranabuhanga kazwi nka Bambino Gesù. Bivugwa ko mu bimaze kwibwa i Vatican bihinganye na miliyoni 454 z’amayero (angana na 507,233,923,568.76 mu mafaranga y’u Rwanda.

Abahagarariye urwego rw’icungamari muri Kiliziya bafatanyije n’ubushinjacyaha bakomeje gushakisha ababa bihishe inyuma y’ibura ry’aya mafaranga yibwe Kiliziya na Papa ku giti cye.

Bivugwa ko ako agatsiko k’abajura mu ikoranabuhanga gakomeje kuzengereza kiliziya gakorera mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London.
Mu minsi ishize ni bwo Papa aherutse gusaba Karidinali Viovanni Angelo Becciu kwegura nyuma yo kumukekaho kwakira ruswa no gukoresha umutungo wa Kiliziya mu nyungu ze bwite.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
    Nyirubutungane yibwa ate kdi ahagarariye imana ku isi? bmwiba gute ntabimenye

  2. Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
    Nyirubutungane yibwa ate kdi ahagarariye imana ku isi? bmwiba gute ntabimenye

  3. Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
    Ahubwo se ayo mafaranga Papa we yayakuye? Ubwo afite ama miliyari niba bamwiba 22 millions ntabimenye. Abakristo batagowe peee, ayo ni amaturo yabo naho bo ubukene buranuma.

  4. Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
    Ahubwo se ayo mafaranga Papa we yayakuye? Ubwo afite ama miliyari niba bamwiba 22 millions ntabimenye. Abakristo batagowe peee, ayo ni amaturo yabo naho bo ubukene buranuma.

  5. Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
    Ahubwo se ayo mafaranga Papa we yayakuye? Ubwo afite ama miliyari niba bamwiba 22 millions ntabimenye. Abakristo batagowe peee, ayo ni amaturo yabo naho bo ubukene buranuma.

  6. Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
    Ahubwo se ayo mafaranga Papa we yayakuye? Ubwo afite ama miliyari niba bamwiba 22 millions ntabimenye. Abakristo batagowe peee, ayo ni amaturo yabo naho bo ubukene buranuma.

  7. Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
    narumiwe, ariko se koko insengero zitindikira aka kavagari k’amafaranga munsengero huzuyemo abatindi batabona n’amaramuko. kdi Imana izatubaza byinshi. mubyukuri insengero zibereye muri business no kwigwizaho itunga kdi mission ya yesu ari ugufasha abakene. ikibabaje ni uko tutakimenya ubababaye. ubundi ivugabutumwa nyaryo ni ukumenya ubabaye si uko idini rigira konti itumbagiye cg ngo ritinywe.

  8. Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
    narumiwe, ariko se koko insengero zitindikira aka kavagari k’amafaranga munsengero huzuyemo abatindi batabona n’amaramuko. kdi Imana izatubaza byinshi. mubyukuri insengero zibereye muri business no kwigwizaho itunga kdi mission ya yesu ari ugufasha abakene. ikibabaje ni uko tutakimenya ubababaye. ubundi ivugabutumwa nyaryo ni ukumenya ubabaye si uko idini rigira konti itumbagiye cg ngo ritinywe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *