Umupfakazi w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, yajuririye icyemezo cy’umucamanza w’Umufaransa cyo gukomeza kumukoraho iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko kuri uyu wa Mbere.
Agathe Kanziga ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya jenoside ariko mu Bufaransa afatwa nk’umutangabuhamya ufashwa cyangwa “assisted witness” mu Cyongereza. Uyu akaba ari umuntu uba ukekwaho icyaha ariko adashinjwa ku mugaragaro.
Muri Nzeri, yasabye umucamanza w’i Paris guhagarika iperereza amaze imyaka 13 amukoraho ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko habaye gutinda bidafite ishingiro mu rubanza.
Iyi nkuru dukesha AFP yibutsa ko ku itariki 04 Ugushyingo, ubusabe bwe bwatewe utwatsi bisabwe n’abashinjacyaha b’Abafaransa bari kumukoraho iperereza.
Umwunganira mu mategeko, Philippe Meilhac, yahise atangaza ko bazajuririra iki cyemezo.
Ati: “Iyi myaka yose y’akazi k’inkiko z’u Bufaransa ntacyo yatanze”. Yongeyeho ko hagendewe ku buremere bw’ibyaha bivugwa, iperereza ridashobora gukorwa ubuziraherezo.
Yongeyeho ko ibyo bamushinja byatumye adashobora kubaho ubuzima butuje mu Bufaransa.
Agathe Kanziga Habyarimana w’imyaka 78 y’amavuko, aba kuva mu 1998 mu Bufaransa, igihugu cyanze kumwohereza mu Rwanda ariko kinamwima ubuhungiro kubera ibyaha akekwaho ariko we ahakana.


