Bwiza
ads

Pasiteri Murokore yarahiriye kurya Frw asaga miliyoni 70 za Gashumba

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatatu, 7 Ukwakira 2026 saa 10:10
Iminota 1 yo gusoma
Pasiteri Murokore yarahiriye kurya Frw asaga miliyoni 70 za Gashumba

Umwe mu bapasiteri bo muri Uganda witwa Juma Murokore yarahiye avuga ko yiteguye guhinyuza Umunyarwanda, Frank Gashumba wavuze ko azaha Frw 73,214,427 umupasiteri uzabashaka kujya muri bimwe mu bitaro byo muri Uganda, agasengera umurwayi uri mu ndembe (ICU) agakira.

Mu kiganiro kuri radiyo, Gashumba yari aherutse kuvuga ko abapasiteri baba babeshya ngo bakiza abarwayi, ko uzajya mu Bitaro bya Mulago, Kiruddu n'ahandi akabasha gukiza umurwayi uri mu ntere, azamuha miliyoni UGX 200.

Kuri ubu Pasiteri Murokore yavuye i Jinja ajya i Kampala afite miliyoni 100 z’amashilingi ya Uganda agamije kwakira guhinyuza Frank Gashumba.

Murokore yasabye Gashumba " kumujyana ku bitaro ibyo ari byo byose yahitamo, aho azagerageza gukiza umurwayi wo muri ICU uzatoranywa ku buryo bw’impanuka."

Avuga ko mu gihe umurwayi adakize, Gashumba ashobora gufata miliyoni ze 100 yazanye. Ariko mu gihe umurwayi yakize, Gashumba agomba kwibagirwa miliyoni 200 yari yatangaje ko azatanga.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.