whatsapp_image_2018-06-20_at_07.37.08.jpg

Paul Rusesabagina warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Paul Rusesabagina warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yatawe muri yombi nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Mu masaha y’igitondo yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama ni bwo Rusesabagina yeretswe itangazamakuru aho uru rwego rwavuze ko yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.

RIB yavuze ko Rusesabagina Paul akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare harimo nuwo Sankara yahoze avugira uzwi nka FLN, MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b’abanyarwanda.

Rusesabagina usanzwe ari Umuyobozi w’impuzamashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yagize uruhare runini mu ishingwa ry’umutwe uyegamiyeho wa FLN.

Uyu mutwe wagiye uteza umutekano muke mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Nyaruguru na Nyamagabe. Abarwanyi bawo bari bitwaje intwaro zirimo iza gakondo, bigeze gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata ya Nyaruguru tariki ya 19 Kamena 2018.

whatsapp_image_2018-06-20_at_07.37.08.jpg Imodoka ya Gitifu wa Nyabimata yaratwitswe irakongoka

Rusesabagina bitaramenyekana igihugu yafatiwemo, atawe muri yombi nyuma ya Nsabimana Callixte wabaye umuvugizi wa FLN, agatabwa muri yombi tariki ya 13 Mata 2019 ubwo yari mu birwa bya Maurice.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Paul Rusesabagina warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yatawe muri yombi
    UMUGINGA ARAFASHWE LETA YACU IRAKOMEYE NABA TWAGIRAMUNGU NIBINDI BIGARASHA BIREBEREHO

  2. Paul Rusesabagina warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yatawe muri yombi
    UMUGINGA ARAFASHWE LETA YACU IRAKOMEYE NABA TWAGIRAMUNGU NIBINDI BIGARASHA BIREBEREHO

  3. Paul Rusesabagina warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yatawe muri yombi
    Ntawe uzavuga nabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro. Komeza utsinde Rwanda nziza.

  4. Paul Rusesabagina warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yatawe muri yombi
    Ntawe uzavuga nabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro. Komeza utsinde Rwanda nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *