Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasabye Uhuru Kenyatta wa Kenya gukoresha umwanya yitegura guhabwa nk’umuyobozi w’akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze ubumwe mu kurangiza amakimbirane ari muri Sudani na Ethiopia.
Byari mu kiganiro cya mbere aba bombi bagiranye kuri terefoni kuva Biden yarahirira kuyobora Amerika muri Mutarama uyu mwaka.
Itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Amerika, rivuga ko Perezida Biden na Kenyatta biyemeje gufatanya gukemura ibibazo bitandukanye, cyane ibyo mu hembe rya Afurika.
Ni ibibazo ahanini bishingiye ku makimbirane yahuje Leta ya Ethiopia n’ishyaka rya TPLF ryo mu ntara ya Tigray, yanatumye mu Ugushyingo umwaka ushize impande zombi zisanga mu ntambara.
Ethiopia kandi imaze igihe mu makimbirane na Sudani bapfa amazi y’uruzi rwa Nil.
Mu Ukuboza umwaka ushize ubwo Biden yari atarahirira kuyobora Amerika, na bwo yari yaganiriye na Perezida Kenyatta amwizeza ubufatanye ku byerekeye umutekano, impunzi, ihindagurika ry’ikirere n’ibindi bibazo.
Perezida Biden yashimye uruhare rwa Kenya n’umuhate wayo mu kurwanya iterabwoba mu igembe rya Afurika, buryo ki ikomeje kuzamura ubukungu bwa kariya gace, uruhare rwayo mu kwita ku kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere ndetse no guharanira iterambere rirambye.
Byitezwe ko muri Werurwe uyu mwaka ari bwo Kenya izahabwa ubuyobozi bw’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Afurika yunze ubumwe muri Werurwe uyu mwaka.
Iki gihugu kandi kizaba mu kanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye kugeza mu Ukuboza uyu mwaka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


