Perezida Joe Biden yakuyeho ibihano Amerika yari yarafatiye u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakuyeho ibihano igihugu cye cyari kimaze inyaka itandatu cyarafatiye u Burundi.

Muri 2015 ni bwo u Burundi bwari bwarafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera ibikorwa by’ubwicanyi, ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, guhohotera abanyagihugu ntacyo bazira, imvururu zishingiye kuri Politiki, kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.

Ni ibikorwa byakurikiye imvururu n’imyigaragambyo y’abamaganaga manda ya gatatu y’uwari Perezida, Pierre Nkurunziza.

Perezida Biden mu itangazo ryasohotse ku rubuga rw’Ibiro bye, yavuze ko yakuyeho biriya bihano kuko hari intambwe igaragara imaze guterwa n’abayobozi b’u Burundi mu kugabanya ibyari byatumye kiriya gihugu gihanwa.

Ati: “Mu bubasha mpabwa n’itegekonshinga hamwe n’andi mategeko yose agenga Leta zunze Ubumwe za Amerika, Njyewe Joseph Biden, Umukuru w’igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, nemeje ko ibyari byatumye dufata ingingo yo gushyira u Burundi mu bihe bidasaznwe by’umutekano ku wa 22 Ugushyingo 2015 byagabanutse cyane, bityo ko ibyo bihano bikuweho.”

Ibihano u Burundi bwari bwarafatiwe byabuzaga abategetsi bamwe b’iki gihugu kugirira ingendo cyangwa guhabwa Visa zibemerera gukandagira ku butaka bwa Amerika, ndetse n’imitungo bahafite igafatirwa.

Biden yashimangiye ko ibyari byatumye u Burundi buhanwa byari bibangamiye amahoro n’ituze mu Burundi.

Yavuze ko kuri ubu agahenge kagarutse nyuma yo gutorwa kwa Perezida Evariste Ndayishimiye muri Gicurasi umwaka ushize wafashe ubutegetsi nta maraso amenetse.

Cyakora cyo Biden yavuze ko Ndayishimiye hari ibyo agikeneye gukosora kugira ngo imibereho y’Abarundi ikomeze kuba myiza.

Perezida Ndayishimiye kuri Twitter ye yagaragaje ko yishimiye uriya mwanzuro wa Biden.

Ati: “Murakoze nyakubwa Perezida wa Amerika gufata umwanzuro ubereye.”

Yunzemo ko u Burundi butekanye, burimo amahoro, kandi bwifuza gukomeza imigenderanire na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *