Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 14 Ugushyingo, yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.
Iyi nama igaruka no ku bijyanye n’isoko rusange rya Afurika ibera muri Niger kuva ku wa 20-25 Ugushyingo 2022 nk’uko Village Urugwiro dukesha aya makuru yabitangaje. Insanganyamatsiko yayo igaruka ku ‘guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika nta wuhejwe kandi hatirengagijwe izindi nzego z’ubukungu’. Iyi nama yabimburiwe n’izindi zifitanye isano n’Inteko ya Afurika Yunze Ubumwe mu ntangiriro z’Ugushyingo zirimo iz’abayobozi bakuru n’abaminisitiri bashinzwe inganda, ubukungu n’isoko rusange rya Afurika. Igamije kwerekana ubushake bwa Afurika bwo guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane ku iterambere ry’ubukungu burambye nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cya 2063 n’icya 2030.


