Perezida Kagame na mugenzi we Embalo mu biganiro byo mu muhezo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, bari mu biganiro biri kubera mu muhezo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

RBA yatangaje ko nyuma y’ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu, harasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ibindi.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere.

Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Byitezwe ko asura ibikorwa remezo bitandukanye hano mu Rwanda birimo icyanya cyahariwe inganda cy’i Masoro, ndetse akanaza kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Aba bombi baherukaga guhurira i Dakar muri Sénégal ubwo bari bitabiriye ibirori byo gutaha Stade yitiriwe Abdoulaye Wade.

Perezida Embalò ari mu Rwanda mu gihe ku itariki ya 1 z’ukwezi gushize yarokotse umugambi wa Coup d’Etat gusa bikarangira upfubye.

Ni nyuma y’uko ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku ngoro ye, hakaba imirwano yaguyemo abasirikare benshi ba Guinée.

Perezida Embalò nyuma yemeje ko ibyabaye ari Coup d’Etat y’abashakaga kurwanya Demukarasi gusa ikaza gupfuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *