Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Nana Akufo-Addo uheruka kongera gutorerwa kuyobora igihugu cya Ghana, amwizeza gukomeza ubucuti n’ubufatanye bisanzwe hagati y’ibihugu bayoboye.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Perezida Nana Akuffo yongeye gutorerwa kuyobora Ghana ku majwi 51.6%, atsinze John Mahama na we wigeze kuyobora icyo gihugu we wagize amajwi 47.4%.
Ni ku ncuro ya gatatu aba bagabo bombi bari bahuye bahatanye mu matora, aho ebyiri ziheruka Nana Akufo-Addo yatsinze mukeba we agatorerwa kuyobora Ghana.
John Mahama aherurse gutangaza ko atemera ibyavuye muri ariya matora yemeza ko afite ibimenyetso simusiga byerekana ko yabayemo uburiganya, n’ubwo Ghana ifatwa nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigendera kuri Demukarasi.
Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yabwiye Nana Akufo-Addo ko ugutorwa kwe ari ikimenyetso cy’icyizere abaturage ba Ghana bamugaragarije.
Ati: “Ishyuke Muvandimwe ukaba n’incuti Nana Akufo-Addo ku kuba warongeye gutorwa. Ni ikimenyetso cy’icyizere abaturage ba Ghana bakugaragarije. Turitega gukomeza ubucuti hagati y’ibihugu byacu byombi n’ubufatanye buganisha ku iterambere ry’abaturage bacu.”
U Rwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yatumye kuva ku wa 2 Kamena 2013, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira ingendo zigana mu Mujyi wa Accra.
Mu Ugushyingo uyu mwaka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Ghana, yabonanye na Perezida Nana Akufo-Addo anataha ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yafunguwe muri 2019, nk’umusaruro w’ibiganiro Perezida Kagame yagiye agirana na mugenzi we, Nana Akufo-Addo.


