Bwiza
ads

Perezida Kagame yafashe mu mugongo ababuriye ibyabo mu nkongi yo muri GOICO

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 10:04
Iminota 2 yo gusoma
Perezida Kagame yafashe mu mugongo ababuriye ibyabo mu nkongi yo muri GOICO

183462

Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bw'ihumure ku baturage bacururizaga mu isoko rya Musanze rizwi nka GOICO riheruka gufatwa n'inkongi y'umuriro, abasaba kudacika intege.

Ni amakuru yemejwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabohawagahunde Maurice, mu kiganiro yahaye RBA.

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira ni bwo ririya soko ryafashwe n'inkongi y'umuriro, ibyarimo hafi ya byose birashya birakongoka.

Guverineri Mugabohawagahunde yavuze ko Perezida Paul Kagame yasabye ababuze ibyabo kudacika intege, abibutsa ko kugira ngo GOICO ibeho baturutse ku gushyira hamwe, abasezeranya ko bazongera kubigeraho.

Ati: "Ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni ubutumwa budufata mu mugongo. Babutugejejeho, tunashimira Umukuru w'Igihugu ku kuba yabanye n'abaturage b'Intara y'Amajyaruguru. Icyari gikubiyemo gikomeye ni ukudusaba kudacika intege, tukazirikana ko GOICO kugira ngo ibeho yavuye ku mbaraga z'ubufatanye no gushyira hamwe, ubutumwa bukadusaba gukomeza gushyira hamwe."

Guverineri Mugabohawagahunde kandi yijeje ko nk'ubuyobozi biteguye gutega amatwi abakoreraga muri ririya soko "yaba abari bafite igishoro kinini, igito, abafite ubwishingizi, abatabufite n'abari bafite inguzanyo, kugira ngo humwe buri wese ubuvugizi akeneye kandi buze gutangwa mu gihe gishoboka."

Imibare y'ibanze igaragaza ko ibicuruzwa bifite agaciro k'abarirwa muri Frw miliyari 30 ari byo byangijwe n'iriya nkongi, mu gihe inyubako ya GOICO yangiritse yo igenerwa agaciro ka Frw miliyari 17.

Leta y'u Rwanda biciye muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ku Cyumweru yahumurije abacuruzi bacururizaga mu isoko rya GOICO, yizeza ko izatanga ubufasha mu gusana iri soko kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bizasubukure vuba.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.