Perezida Kagame yageneye ubutumwa bwihariye mugenzi we Samia Suluhu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yageneye ubutumwa bwihariye mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Perezida Samia yashyikirijwe ubu butumwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko rw’akazi i Dar Es Salaam muri Tanzania, nyuma yo kumwakira mu biro bye.

Ubutumwa Umukuru w’igihugu yageneye mugenzi we wa Tanzania ntibwatangajwe, gusa bwaje bukurikira ubwo Perezida Samia Suluhu na we yamugeneye mu mpera za Werurwe uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane Tariki ya 31 Werurwe yakiriye mu biro bye itsinda ry’intumwa za Tanzania, zimushyikiriza ubutumwa yagenewe na mugenzi we Samia Suluhu Hassan.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yashyikirijwe n’intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula.

Minisitiri Mulamula icyo gihe usibye gushyikiriza Perezida Paul Kagame ubu butumwa, banagiranye ibiganiro.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse hari n’imishinga itandukanye ibi bihugu byombi bihuriyeho irimo inzira ya gariyamoshi ingomba guhuza Isaka na Kigali ndetse n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.

Muri Kanama umwaka ushize Perezida Samia Suluhu yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere hano mu Rwanda rwamaze iminsi ibiri, rusiga agiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse u Rwanda na Tanzania bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mbere y’uko Samia Suluhu asura u Rwanda, mugenzi we w’u Rwanda na we yari yamwoherereje ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta wari uherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj Gen Charles Karamba.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yamenyesheje Samia ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Mu Ukuboza umwaka ushize Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Tanzania kuva Samia asimbuye ku butegetsi Dr John Pombe Magufuli.

Icyo gihe yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Tanzania yari imaze ibonye ubwigenge yahuriyemo n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *