Perezida Paul Kagame yageze i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X, byavuze ko Umukuru w’Igihugu i Washington “azahura na Perezida Donald Trump anitabire isinywa ry’amasezerano ya Washington.”
Ku wa 27 Kamena ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi ThĂ©rèse Wagner Kayikwamba wa RDC bashyize umukono ku masezerano y’amahoro agamije gushyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka ibarirwa muri itatu ari hagati y’ibihugu byombi.
Ejo ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza ni bwo ba Perezida Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo bazemeza burundu ariya masezerano, mu muhango uzabera muri Maison Blanche ukazayoborwa na Perezida Donald Trump.
Uyu muhango kandi uzitabirwa n’abayobozi ba Qatar, cyo kimwe na ba Perezida b’ibihugu bya Afurika nka Dr. William Ruto wa Kenya, Faure GnassingbĂ© wa Togo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na JoĂŁo Lourenço wa Angola.
Zimwe mu ngingo n’amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyanye harimo kuba kiriya gihugu kigomba kuzasenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR ufatwa nka nyirabayazana y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.
Kuri ubu ibihugu byombi bigeze ku cyiciro cy’ibikorwa bya gisirikare byo gusenya uriya mutwe.
Amasezerano ya Washington ateganya ko FDLR nisenywa, u Rwanda na rwo ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarashyizeho.
Congo Kinshasa n’u Rwanda kandi birateganya gusinyana amasezerano yerekeye ukwihuza k’ubukungu bw’akarere, aho ibihugu byombi bizafatanya mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo nk’amashanyarazi ndetse no kubungabunga za Parike.








One Response
intore nkuru