Perezida Kagame yagize Dr. Kalinda François Xavier umusenateri

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2023, yagize Dr. François Xavier Kalinda umusenateri muri sena y’u Rwanda.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu itangazo yashyizeho umukono mu cyimbo cya Perezida Kagame.

Dr. Kalinda wagizwe umusenateri n’Umukuru w’Igihugu ni umwe mu Banyarwanda icyenda baheruka gusoza manda nk’abadepite b’inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Iyi nteko yari yaratorewe kuyijyamo muri 2015 asimbuye Depite Céléstin Kabahizi waherukaga kuyeguramo.

Mbere y’aho yari yarakoze indi mirimo itandukanye, irimo kuba Umuyobozi w’Ishuri ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no kuba umwarimu wa Kaminuza mu byerekeye umutungo mu by’ubwenge ndetse n’amategeko agenga umurimo.

Dr Kalinda kandi yanabaye umwe mu bagize urugaga nyarwanda rw’abavoka.

Perezida Kagame yamwinjije muri sena y’u Rwanda, nyuma y’ubwegure bwa Dr. Iyamuremye Augustin wari Perezida wayo akanaba umwe muri 26 bari bayigize weguye mu Ukuboza umwaka ushize kubera impamvu z’uburwayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *