Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umuzi w’ikibazo cy’ibyihebe byo mu mutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah wayogoje intara ya Cabo Delgado ari ADF ifite ibirindiro mu mashyamba ya Congo, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’akarere kose mu kugikemura burundu.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Kabiri, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Dr Nsabimana Ernest uheruka kugirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Eng. Uwase Patricie uheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Kuva muri Nyakanga umwaka ushize u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi barenga 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, bakaba baragiye kuyigaruramo amahoro nyuma y’imyaka ine yari imaze yarigaruriwe n’ibyihebe.
Perezida Kagame yavuze ko aho ingabo z’u Rwanda zigereye muri Cabo Delgado ikibazo cy’umutekano muke cyari cyugarije iriya ntara gisa n’icyakemutse ku kigero cya 85%.
Ati: “Nka 85% cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo na ho bahasukure neza.”
Cyakora cyo Umukuru w’Igihugu yavuze ko kubera intambara yo muri Cabo Delgado hari abantu bafatiwe mu Rwanda mu mwaka ushize bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, ari na yo mpamvu kuri we ikibazo cy’uyu mutwe kireba akarere kose.
Ati: “Twasanze abo bantu bakorana n’abo bantu bo muri Congo bafite ibikorwa bashaka gukora hano mu Rwanda ariko twabafashe mbere y’uko babikora ndetse bakavuga ko ibyo bakoraga kwari uguhorera abo basangiye imyumvire n’ibikorwa bari muri Cabo Delgado muri Mozambique.”
Yavuze ko kuri ubu amaso yose ahanzwe amaso Congo kubera FDLR n’indi mitwe ishobora kwivanga na ADF kubera imikoranire bafitanye, gusa ashimangira ko uko byagenda kose ikibazo cyayo kikaba kigomba gukemurwa.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aganira na Televiziyo ya France 24 muri Nzeri umwaka ushize, na we yagaragaje ko umuzi w’ikibazo cy’ibyihebe byo muri Cabo Delgado ari umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwe.
Ati: “Ibibazo biri muri Mozambique bifite imizi mu burasirazuba bwa Congo. Ziriya ntagondwa zigaragara muri Mozambique zahoze hano mu burasirazuba bwa Congo mu myaka 20 ishize, zateguriwe hano.”
Museveni icyo gihe yunzemo ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kigomba gukemurirwa hamwe n’icyo mu majyaruguru ya Mozambique.
Yavuze ko Uganda yiteguye gutanga umusanzu mu gukemura ibi bibazo bya Cabo Delgado ariko ikabikorera muri RDC.
Kuri ubu Ingabo za Uganda zimaze amezi asatira atatu mu bikorwa byo guhiga abarwanyi ba ADF mu mashyamba ya Congo, gusa n’ubwo izi ngabo zifashijwe n’iza FARDC zivuga ko zaciye intege uriya mutwe haracyumvikana ibitero abarwanyi bawo bagenda bakoneza kugaba ku baturage.



2 Responses
Perezida Kagame yahuje imvugo na Museveni ku muzi w’ikibazo cy’ibyihebe byo muri Cabo Delgado
Iby’akarere ntibyoroshye! Urwanda rwagombye kubanza gusukura umubano n’ibindi bihugu duturanye. Magingo aya, iyo umuvuze umunyarwanda mu baturanyi bacu – hafi ya bose – barishisha! Bavuze ngo habaye ubufatanye bw’igipolisi hagati ya Kongo n’Urwanda, muri Kongo haba imyigaragambyo karundura. Mu Burundi no muri Uganda, ntawakwemerera ingabo z’Urwanda kuhakandagira! Yewe na Tanzania iratwishisha. Nonese akarere kazwanya gate umwanzi kandi hari uko kwishishanya?
Perezida Kagame yahuje imvugo na Museveni ku muzi w’ikibazo cy’ibyihebe byo muri Cabo Delgado
Iby’akarere ntibyoroshye! Urwanda rwagombye kubanza gusukura umubano n’ibindi bihugu duturanye. Magingo aya, iyo umuvuze umunyarwanda mu baturanyi bacu – hafi ya bose – barishisha! Bavuze ngo habaye ubufatanye bw’igipolisi hagati ya Kongo n’Urwanda, muri Kongo haba imyigaragambyo karundura. Mu Burundi no muri Uganda, ntawakwemerera ingabo z’Urwanda kuhakandagira! Yewe na Tanzania iratwishisha. Nonese akarere kazwanya gate umwanzi kandi hari uko kwishishanya?