2025-09-09_09-56-19_0

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barimo uw’u Bufaransa (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, yashyikirijwe na ba Ambasaderi batandukanye impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abamushyikirije izo mpapuro ubwo yabakiraga muri Village Urugwiro barimo Casper Stenger Jensen w’ubwami bwa Denmark, Irene Vida Gala wa Brésil na Aurélie Royet-Gounin w’u Bufaransa.

Perezida Paul Kagame kandi yakiriye impapuro zemerera Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin guhagararira igihugu cye cya Misiri mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Amb. Casper Stenger Jensen wa Denmark
Umukuru w’Igihugu yakiriye Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda
Ambasaderi Irene Vida Gala wa Brésil yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye
Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri yemerewe gukorera mu Rwanda

Soma Izindi Nkuru