Bwiza
ads

Perezida Kagame yakiriye intumwa za AU zirimo Kenyatta

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 7 Ukwakira 2026 saa 17:04
Iminota 1 yo gusoma
Perezida Kagame yakiriye intumwa za AU zirimo Kenyatta

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Ukwakira 2026, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, intumwa z'abagize Akanama k'Abahuza ba Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
‎
‎Izo ntumwa ni; Perezida Sahle-Work Zewde wahoze ayobora Ethiopia, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana, ndetse na Yackoley Kokou Johnson, Minisitiri wungirije w'Ububanyi n'Amahanga wa Togo.
‎
Ibiganiro byabo byibanze ku biganiro by'amahoro birangajwe imbere na AU n'intambwe zizakurikiraho mu kugera ku mahoro arambye n'ituze mu burasirazuba bwa DRC, harimo no gukemura impamvu muzi z'amakimbirane.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.