Kuri uyu wa Kane, Taliki 21 Werurwe 2024,Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Banki Nyafurika ishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa n’Ibitumizwa mu Mahanga, Afreximbank, Prof Benedict Okechukwu Oramah.
Yakiriye kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu Mahanga, FEDA, Marlene Ngoyi Mvidia n’abanyamuryango bacyo barimo Rosa Whitaker na Dr. Sidi Ould Tah.
Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi nyuma y’uko FEDA ifunguye ibiro byayo i Kigali ku wa Gatatu.




