Perezida Kagame yavuze impamvu EAC idakwiriye kwishingikiriza inkunga zivuye hanze

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) idakwiriye kwishingikiriza inkunga zivuye hanze kuko bidindiza imishinga na gahunda z’uyu muryango.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iri kubera mu Rwanda.

Yagize ati” EAC ntibona inkunga zihahije, bigatuma ishyirwa mu bikorwa imishinga na za gahunda bidindiza. Nk’abanyamuryango tugomba gukorera hamwe kugira ngo dushyireho uburyo burambye bwo gutera inkunga, Iterambere ryacu tukarigira iryacu mu buryo bwuzuye, tutishingikirije inkunga ziva hanze.”

Perezida Kagame yavuze ko hakiri ikibazo cyo gituma muri EAC ibicuruzwa na za serivisi bitambukiranya imipaka nta nkomyi, ikibazo asanga ubushake bwa politiki bwakemura.

Kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera ku ya 5 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba irimo guteranira mu Rwanda, nk’uko biteganywa n’amageko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *