Perezida wa Repubilka y’ u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko buri Munyarwanda afitiye umwenda abantu bitangiye u Rwanda, rukaba ruri uko rumeze muri iki gihe.
Ibi bikubiye mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu munsi u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari mu 2022.
Umukuru w’igihugu yagize ati ” Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe.”
Yasabye abaturage gukora baharanira icyateza imbere igihugu cyabo.
Uretse ubu butumwa, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamaze gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari ku Gicumbi cy’Intwari i Remera.






