Mu ijambo yageneye Abanyarwanda n’inshuti ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, kuri uyu wa 7 Mata 2020, Perezida Kagame yavuze ko ibihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya Coronavirus bitabuza abantu kwibuka.
Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwo kwibuka muri iki gihe bugoye ku barokotse, umuryango yabo n’igihugu bitewe n’uko abantu badashobora guhura ngo bahumurizanye kandi bahuze imbaraga mu bikorwa bitandukanye bitegurwa nk’ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro bitangwa mu bice bitandukanye mu gihe nk’iki.
N’ubwo bimeze bitya, umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bidakuraho inshingano zo kwibuka, ati: “Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka, no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse.”
Mu itangazo Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CLNG) yashyize hanze tariki ya 3 Mata 2020, yatangaje impinduka zizaba mu cyumweru cy’icyunamo, aho imwe mu mihango yo kugitangiza no kugisoza itakibaye.
Gutangiza icyunamo kuri uyu wa 7 Mata 2020 byari kubera mu turere, CNLG yatangaje ko bitazaba. Igikorwa cyo gusoza icyunamo hanibuka abanyepolitike bazize jenoside. Tariki ya 13 Mata cyari kubera ku Rwibutso rwa Rebero ariko nacyo cyarasubitswe.
Abaturage bazajya bakorera ibikorwa byo kwibuka mu ngo zabo, bakurikiranira ibiganiro bitandukanye mu bitangazamakuru.
CNLG yashingiye ku mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara ya Coronavirus, aho abantu basabwe kudateranira hamwe ndetse bakaguma mu ngo iwabo mu gihe badakeneye serivisi zihutirwa nk’ubuvuzi, guhaha ibiribwa, serivisi z’amafaranga.


