Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Joe Ritchie

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije inshuti n’umuryango wa Joe Ritchie wari mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu, akaba ari na we wabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB) mu 2009.

Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, agwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yari anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ” Nihanganishije umuryango, inshuti ba Joe Ritchie. Joe yari inshuti, yagize uruhare rukomeye mu mpinduka z’ubukungu bw’igihugu cyacu. Umuhate we wo gukora cyane no kutajijinganya bizakumburwa cyane.”

Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe ry’ubucuti. Izi mpeta zahawe abantu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka.

Urupfu rwa Joe Ritchie ruje rukurikira urwa Dr Paul Farmer nawe wari inshuti y’u Rwanda.

Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe ry’ubucuti. Izi mpeta zahawe abantu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *