Perezida Kagame kuri uyu wa Kane yitabiriye inama idasanzwe ya kabiri ya komite y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye mu rwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika, Iyi nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, yayobowe na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Wonie Bio, yari yanitabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta. Perezida Kagame yashimiye Kenya ku bw’uruhare rwayo muri icyo gikorwa. Avuga ko ” Ari uburyo bwo gufashanya hanozwa imiyoborere n’amahirwe mu by’ubukungu ku mugabane wa Afurika.”


