Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu yifatanyije n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abayobozi b’imiryango yita Ku buzima itandukanye, mu nama yari igamije kwigira hamwe uko ibihugu byafatanya mu kwihutisha gukora inkingo n’imiti bya covid-19 no kureba uko bizagerwaho ku Isi yose.
Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari iyobowe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron.
Abandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo uwa Afurika y’Epfo, u Budage, Vietnam, Costa Rica, u Butaliyani, Norvège, Espagne, Malaysia ndetse n’u Bwongereza bwari buhagarariwe n’Jmunyamabanga wa Mbere wabwo. Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe na we yayitabiriye.
Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko isi nihuriza hamwe imbaraga icyorezo cya Coronavirus kizarandurwa.
Yagize ati: “Duhurije hamwe imbaraga mu kwihutisha gukora uburyo bwo gupima, inkingo n’imiti, dushobora kurandura icyorezo vuba cyane. Kwiyemeza kubigeza kuri buri wese mu buryo bungana ni ingenzi.”
Perezida Kagame yijeje inkunga y’u Rwanda muri ubu bufatanye mpuzamahanga bushya, ashimangira ko abayobozi bakwiye kubazwa inshingano ku byo bagomba abaturage.
Dr. Tedros Adhanom uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, we yavuze ko icyorezo cya virusi ya Corona kizarwanwa binyuze mu gushyira hamwe.
Yagize ati: “Tuzahagarika COVID-19 binyuze mu bufatanye bwonyine. Ibihugu, abafatanyabikorwa mu buzima n’abikorera ku giti cyabo bagomba gukorera hamwe kandi bakemeza ko imbuto z’ubumenyi n’ubushakashatsi zishobora kugirira bose akamaro.”
Dr Tedros yongeyeho ko Isi ikeneye ibikoresho byo guhangana na covid-19 kandi vuba. Ati: “Isi ikeneye ibi bikoresho kandi ibikeneye byihutirwa. Turi guhura n’ikibazo rusange dushobora gutsinda ari uko dukoresheje inzira imwe rusange yo guhangana nacyo”.
Abitabiriye iriya nama biyemeje gukora bagamije kugira ngo Isi igere ku buringanire bushingiye ku rwego rw’ubufatanye butigeze bubaho. Bemeranyije gushyiraho ijwi rikomeye, bakubakira ku byabaye mu bihe byashize mu rwego rwo kwita ku isi n’abayituye.
Icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi kimaze gufata abasaga 2,400,000; mu gihe abo kimaze kwivugana barenga 160,000.


2 Responses
Perezida Kagame yitabiriye inama igamije kwihutisha ikorwa ry’inkingo n’imiti bya Covid-19
TURASHI PEZIDA WACU PORO KAGAME NTAKO ABATAGIZE NGO ABANYARWANDA TUBEHO NEZA NYAKUBAHWA IMANA IZAKURINDE
Perezida Kagame yitabiriye inama igamije kwihutisha ikorwa ry’inkingo n’imiti bya Covid-19
TURASHI PEZIDA WACU PORO KAGAME NTAKO ABATAGIZE NGO ABANYARWANDA TUBEHO NEZA NYAKUBAHWA IMANA IZAKURINDE