Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, aherutse gusuka amarira anasaba imbabazi z’imbonekarimwe, ku mpamvu z’uko yananiwe kuvana igihugu cye mu bihe bikomeye kirimo byatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Perezida Kim yakuye amadarubindi mu maso ararira, ubwo yagezaga ijambo ku basirikare b’igihugu cye bari ku karasisi, ubwo hizihizwaga Isabukuru y’imyaka 75 Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru rimaze rivutse. Byabaye mu ntangiriro z’icyumweru gishize, gusa amarira ye n’imbabazi yasabye ni ingingo ikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.
Perezida Kim yagize ati: “Abaturage bacu bangiriye icyizere kirekire nk’ikirere ndetse kinafite ubujyakuzimu nk’ubw’inyanja, ariko nananiwe kukibyaza umusaruro buri gihe uko bikwiye. Ni ukuri ndabisabira imbabazi.”
Perezida Kim yarakomeje ati: “N’ubwo nagiriwe icyizere ngahabwa inshingano z’ingirakamaro zo kuyobora iki gihugu nkomeza ikivi cy’abavandimwe bakomeye, Kim Il-sung (sekuru) na Kim Jong-il (se) tubikesha ikizere cy’abaturage bose, imbaraga n’umurava byanjye ntibyabaye ibihagije kugira ngo dukure abaturage bacu mu ngorane z’ubuzima bwabo.”
Perezida wa Koreya ya Ruguru yanagaragaje ko yifatanyije n’abantu bo hirya no hino ku Isi bagizweho ingaruka na COVID-19, ndetse anatanga icyizere cy’uko igihugu cye gishobora kuzahura umubano na Koreya y’Epfo.
Koreya y’Epfo yagaragaje ko itewe impungenge n’uko kariya karasisi kagaragayemo ibisasu bya kirimbuzi n’ibimodoka by’intambara, isaba Koreya ya Ruguru gusubukura ibiganiro byo guhagarika gukora intwaro.
Ikinyamakuru Korea Times cyavuze ko ijambo ry’Umuyobozi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru ryari ryiganjemo amagambo ateye ubwoba nk'”Imbogamizi zikomeye”, “ibigeragezo bitabarika” n’“ibiza bitigeze bibaho.”
Abasesenguzi batandukanye bagaragaje ko kuba Perezida Kim Jong-un yaricishije bugufi bingana kuriya ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwe bushobora kuba buri ku gitutu gikomeye, abandi bakavuga ko byari mu rwego rwo kugira ngo akundwakazwe n’abaturage ba Koreya ya Ruguru.
Mu bibazo bivugwa byugarije igihugu cya Koreya ya Ruguru, harimo ibiza karemano byatewe n’ibisasu bya kirimbuzi ndetse n’ibihano bikomeye kiriya gihugu cyafatiwe kubera biriya bitwaro.
Hiyongeraho kuba imipaka ihuza kiriya gihugu n’Ubushinwa basanzwe bahahirana cyane ifunzwe kubera icyorezo cya COVID-19, ibyateje ihungabana rikomeye ry’ubukungu bwa Koreya ya Ruguru.


