Perezida Kim Jong Un yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi avugwa ko yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu bivugwa ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yapfuye, yongeye kugaragara mu ruhame ku Munsi Mpuzamahanga w’Umurimo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020 ubwo yafunguraga uruganda ruzajya rukora ifumbire.

Aya makuru yemejwe n’ibiro ntaramakuru by’iki gihugu. KCNA (Korean Central News Agency) byashyize hanze n’ifoto y’uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yari muri uyu muhango wabereye Ntara ya Pyongan y’Amajyepfo ari kumwe na mushiki we, Kim Yo-jong.

Mu nkuru ya KCNA, mu gufungura ku mugaragaro uru ruganda rwa ‘Sunchon Phosphatic Fertilizer Manufacturing Plant’, Perezida Kim yavuze ko ruzatanga umusaruro munini ndetse rufashe igihugu kuzamura ubukungu.

Yaboneyeho gushimira yashimye abahanga bo muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Kim Chaek bagize uruhare runini ku ikorwa ry’uru ruganda ati: “Impano ni imbaraga zigeze igihugu ku iterambere.”

Aya makuru atizewe neza

Igitangazamakuru cy’Abanyamerika, CNN, kuri uyu wa 2 Gicurasi cyatangaje ko kitizeye aya makuru ya KCNA kuko kitabashije kuyagenzura ndetse kitahamya neza niba iyi foto yarafashwe koko kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020.

Ku Cyumweru nabwo, igitangazamakuru cy’iki gihugum, Rodong Sinmun cyari cyatangaje ko Perezida Kim yashimiye abakozi bagize uruhare mu kongera kugaragaza isura nziza y’umujyi wa Samjiyon.

Ku wa Gatanu w’icyo cyumweru nabwo ngo igitangazamakuru cyo muri Koreya ya Ruguru cyatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu yashimiye abagize ishyaka rye umuhate bagize mu guteza imbere politiki rigenderaho.

Impamvu hari ugushidikanya ku nkuru ya KCNA ndetse n’iz’ibindi bitangazamakuru nka Rodong Sinmun ni uko Perezida Kim ubwe atigeze yigaragaza mu ruhame, byose bikaba bisa n’inkuru zivugwa gusa zitagira ikindi gihamya.

Ibura rya Perezida Kim Jong Un

Hashize ibyumweru hafi bitatu uyu Mukuru w’Igihugu atagaragara mu ruhame, ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye bikavuga ko yabazwe umutima, bimuviramo urupfu gusa hari ibyatangaje ko akirwaye ariko arembye.

Kuvuga ko Kim yapfuye cyangwa se ubuzima bumukomereye ni uko atigeze agaragara mu muhango wo kwibuka Sekuru afata nk’icyitegererezo mu myitwarire n’imiyoborere, Kim II Sung, usanzwe uba tariki ya 15 Mata buri mwaka.

Kuba Perezida Kim ataragaragaye muri uyu muhango ntibisanzwe kuko kuva yajya ku butegetsi mu 2011 ni ubwa mbere byari bibaye.

Abayobozi mu bihugu bitandukanye nka Koreya y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’u Bushinwa bahakanye amakuru y’urupfu rwa Kim ariko ntibagire byinshi babivugaho, ibitangazamakuru ndetse n’abasesenguzi banga kwizera ayo makuru mu buryo bwuzuye.

Tariki ya 11 Mata 2020 ni bwo Perezida Kim Jong Un yaherukaga kugaragara mu ruhame, ubwo yayoboraga inama y’ishyaka rye yigaga ku cyorezo cya Coronavirus (Covid-19) kiri gushegesha Isi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kim Jong Un yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi avugwa ko yapfuye
    nta no.ze mufite mumuhamagare ubundi muramubaza iki ko yahahamuye america

  2. Perezida Kim Jong Un yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi avugwa ko yapfuye
    nta no.ze mufite mumuhamagare ubundi muramubaza iki ko yahahamuye america

  3. Perezida Kim Jong Un yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi avugwa ko yapfuye
    Uwo mutama nibamwihorere niba ariho.bizamenyekana niba yarapfuye nabyo bizamenyekana.

  4. Perezida Kim Jong Un yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi avugwa ko yapfuye
    Uwo mutama nibamwihorere niba ariho.bizamenyekana niba yarapfuye nabyo bizamenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *