Perezida Magufuli yahamagariye abaturage kudatinya COVID-19 ngo bareke kujya mu nsengero

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yasabye Abanya-Tanzania kudatinya icyorezo cya Coronavirus ngo bareke kujya mu nsengero no mu misigiti, cyangwa ngo bahagarike imirimo yabo.

Perezida Magufuli yabivuze ku wa 22 Werurwe 2020, ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu yabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pawulo w’Umusaraba muri Katedrali ya Dodoma.

Perezida Magufuli yabwiye abitabiriye iyo Misa ko Coronavirus idakwiye kuba intandaro yo kwibagirwa Imana, bityo ahamagarira abakristu n’abizera bo mu yandi madini gusaba Imana kubarinda kiriya cyorezo, aho kureka ngo Satani ategeke.

Perezida Magufuli kandi yanenze imyitwarire y’abantu bamwe bagira urwenya Coronavirus cyangwa bagatera ubwoba abaturage, binyuze mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukuru w’igihugu cya Tanzania yasabye abaturage gukomeza akazi kabo, mu gihe Isi ikomeje kurwana n’uko kiriya cyorezo cyahagarara.

Perezida Magufuli yagize ati” Ntimugatinye kujya mu nsengero cyangwa mu misigiti kubera Coronavirus.”

Yakomeje avuga ngo ” Ndasengera abavandimwe b’Abakristu n’Abanya-Tanzania bo mu madini yose. Iki ni cyo gihe cyiza cyo kwiringira Imana kuruta ikindi gihe cyose, gukomeza gukora no gukomeza kubaka ubukungu bwacu, ntidushobora kwiyegurira indwara ya Corona ngo tunanirwe kwiringira Imana kandi tunanirwa gukomeza ubukungu bwacu.”

Perezida Magufuli Yanashimiye abayobozi b’amadini kuba barifatanije na Guverinoma mu gukangurira abaturage gufata ingamba zo kwirinda Coronavirus, ahamagarira abayobozi gukomeza gusengera Tanzania kugira ngo Imana iyirinde kiriya cyorezo.

Perezida Magufuli yahamagariye abaturage b’igihugu cye gukomeza kujya mu nsengero, mu gihe ibihugu bituranye na Tanzania byo byamaze kuzifunga kubera icyorezo cya Virusi ya Corona.

Ku ikubitiro u Rwanda ni rwo rwafashe icyemezo cyo kuba rufunze insengero n’imisigiti, nyuma iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa no mu bihugu bya Kenya na Uganda.

Imibare igaragaza ko Tanzania ifite abantu 12 banduye icyorezo cya Virusi ya Coronavirus mu gihe ku Mugabane wa Afurika abacyanduye ari 1386.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *