Perezida  Museveni yahishuye uko yavuganye n’Imana

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yashyize ahagaragara uko Imana yamusabye kubabarira abari abarwanashyaka ba UPC ya Milton Obote benshi bemezaga ko nta mbabazi bakwiriye bitewe n’uko bahanganye bikomeye na NRM ye n’igisirikare cyayo (NRA).

Museveni avuga ko Imana yamusabye kubabarira uwari Minisitiri w’Umutekano muri Leta ya Obote, Chris Rwakasisi ndetse na Brig. Ali Fadhul wayoboraga batayo yitwa Simba yakoreraga mu Karere ka Mbarara. Avuga ko yumviye ijwi ry’Imana maze aba bombi bakarekurwa kandi bari barakatiwe iguhano cy’urupfu.

Mu nama yamuhuje n’abapasiteri ibihumbi 55 kuwa 23 Nzeri uyu mwaka muri Kampla,  Museveni yagize ati “ Ubusanzwe ndasenga, Hari umugabo wo muri UPC, Rwakasisi wari warakatiwe kwicwa, banzanira urupapuro ngo ndushyireho umukono. Nagiye mu biro byanjye bito, mbwira Imana nti nyobora. Irambwira ngo oya, mubabarire.”

Museveni agira inama abayobozi ko “  Ntimukikorere imitwaro ibaremereye mushaka gukora ibintu mwenyine. Igihe ugeze mu bibazo, hamagara Imana, izagufasha.”

process 1
Chris Rwakaisis wahoze muri Leta ya Milton Obote

Muri ibi biganiro kandi nk’uko The New Visio dukesha iyi nkuru ibitangaza, Museveni yavuze byinshi bitandukanye ku mubano we n’Imana ndetse na byinshi kuri Bibiliya n’ubwo avuga ko atakiyisoma cyane.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Perezida Museveni yababariye Rwakasisi na Brig. Fadhul mu 2009 nyuma y’aho aba bombi bari bamaze imyaka 20 muri Gereza ya Luzira bategerejwe kwicwa.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *