Mu ruzinduko rwa Mbere Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiriye mu gihugu cya Tanzania, yasabye mugenzi we wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli kumurera neza mu murimo wa Politiki yinjiyemo vuba.
Inkuru y’ikinyamakuru Bongo 5 cyandikirwa muri Tanzania ivuga ko ubwo Perezida w’u Burundi yahitagamo gukorera uruzinduko rwa mbere hanze y’igihugu agahitamo Tanzania, ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza uko yifuza kubana neza na Tanzania.
Emmanuel Buholela ushinzwe itangazamakuru muri Guverinoma ya Tanzania, yavuze ko ibyibanze Perezida Ndayishimiye yavuganye na mugenzi we Magufuli uyubora Tanzania, harimo kuba yamusabye ko amufata nka se mu miyoborere ndetse aherako amusaba ubufasha bwo kumurera mu nzira ya politiki atamazemo igihe kinini, ibyo yagereranije no “kumubyara mu nzira ya Politiki”
Ubwo yageraga muri Tanzania ,Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Minisitri w’ububanyi n’amahanga Prof. Palamagamba Kabudi wari uherekejwe na Minisitiri w’Imari Dr. Philip Mpango. Bahise bamwerekeza ku biro bya Perezida John Pombe Joseph Magufuli.


