Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangije ubukangurambaga bwo kugoboka abacuruzi bo mu isoko rya Kamenge baherutse guterwa n’inkongi y’umuriro.
Isoko rya Kamenge ryafashwe n’inongi y’umuriro ku wa 5 Ukwakira 2020.Tariki ya 6 Ukwakira 2020, Perezida Ndayishimiye aherekejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura basuye isoko rya Kamenge riherutse guterwa n’inkongi y’umuriro ikaryangiza itaretse ibicuruzwa byarimo.
Mu butumwa yageneye abacuruzi bari baje kumwakira, Perezida Ndayishimiye yababwiye ko batagomba gucibwa intege no kuba ibicuruzwa byabo byarahiriye mu isoko.
Ndayishimiye yabijeje ko agiye gukora ubuvugizi mu bigo by’imari, aho bazafashwa kubona inguzanyo ku nyungu nke hagamijwe kuzahura ubucuruzi bwabo bwazahajwe n’iki kiza cy’inkongi yibasiye isoko rya Kamenye.
Kugeza ubu isoko rya Kamenge riheruka gushya rirafunze, ibicuruzwa bitagezweho n’umuriro birinzwe na Polisi y’u Burundi. Mu gihe hagitegerejwe ko risanwa rikongera gukoreshwa.


