Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Congo-Brazzaville, kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we Denis Sassou N’guesso.
Ni ibiganiro byabimburiye inama y’intumwa z’ibihugu byombi iteganyijwe mu masaha ari imbere.
Iyi nama byitezwe ko ishyirirwaho umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ishoramari no gusangizanya imico hagati ya Congo-Brazzaville n’u Rwanda.
Ku munsi w’ejo ku wa Mbere ni bwo Umukuru w’Igihugu yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Congo-Brazzaville, ku butumire bwa mugenzi we wa kiriya gihugu.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko ya Congo, imitwe yombi.
Ni ijambo ryibanze ku bikenewe kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe gukemura ibibazo bimaze imyaka myinshi biwugarije ndetse no kugira ngo abawutuye bashobore kuba umwe.
Ati: “Afurika yakomeje kuvuga kwishyira hamwe ndetse no kugira ubumwe kuva yatangira kubaho. Dukeneye gukomeza gutera intambwe vuba. Hakoreshejwe ubumenyi n’umutungo Umugabane wacu ufite, nta mpamvu yagatumye dukomeza kuba aho turi uyu munsi.”
Perezida Kagame ku mugoroba wo ku wa Mbere bwo yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Congo, amushimira ubutumire yamuhaye bwo gusura kiriya gihugu.
Perezida Kagame muri Congo yaherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi.

2 Responses
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Denis Sassou N’guesso wa Congo
Ni byiza nyakubahwa gukomeza kubana neza n’abandi ari nako mushakira abanyarwanda ibyiza. Gusa ariko bamwe mu bo mwahaye inshingano zo kubafasha barakomeza kubateranya n’abaturage. Urugero ni nk’aho hari bamwe mu bakozi ba leta basezerewe mu buryo bwuzuyemo amarangamutima na munyangire aho abakozi benshi bahinduriwe inyito y’ibyo bize kugirango batakaze akazi kabone nubwo baba bafite uburambe kand mandate z’ibigo zo zitarahindutse. Bizabazwe Musonera Gaspard n’abayobozi b’ibigo. None se ko hari ibigo na Ministeri bitigeze bikora ayo mabara? muzabaze muri Minaloc ko badatekanye cyangwa muri youth council banze kujya muri ubwo butindi. Ariko munyarukire muri Mifotra ubwayo,Rab,Inama y’igihugu y’abagore ho ni agahomamunwa n’ahandi. Barangiza bakiyongera za Lampsum n’imishahara. Ubu se abasezerewe muzi babayeho bate ? Hari n’abari bikuriye babura nk’imyaka 5-6 ngobuzuze iya pansiyo ariko byarirengagijwe. None ubu mifotra irimo irarangiza imihigo ngo irabigisha korora inkoko n’ingurube. Nyakubahwa Perezida Iki kibazo nimukikurikiranira neza hazabazwa beshi kandi muzaba murenganuye benshi