Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino ukomeye wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wahuje Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Benin, kuri uyu wa Gatanu muri Stade Amahoro i Remera.
Perezida Kagame yageze muri stade mu gice cya mbere cy’umukino, akomorerwa amashyi menshi n’abafana bari buzuye sitade.
Mu gihe Perezida Kagame yakurikiraga umukino, umuraperi Riderman yasusurukije abafana mu karuhuko k’igice cya mbere, abacurangira indirimbo zakunzwe nka “Karibu Nyumbani”.
Amavubi, ari mu itsinda rimwe na Benin, Afurika y’Epfo, Nigeria na Lesotho, aracyafite amahirwe yo gushaka itike ya mbere mu mateka y’u Rwanda ijya mu gikombe cy’Isi.





One Response
Umupira uhera ku bibuga muri Quartier ntabihari
inter quartier
inter zone
inter scolaire
championnat za Bato
U – 13
U- 15
U- 17
ibyo mutabifite structure nzima NTA CHAN NTA CAN
IGIKOMBE CY ISI BYO NUKUROTA UKANUYE.THX