Bwiza
ads

Perezida Ramaphosa yashimiye u Rwanda rugaruye Formula 1 muri Afurika

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 15 Ukwakira 2026 saa 06:26
Iminota 2 yo gusoma
Perezida Ramaphosa yashimiye u Rwanda rugaruye Formula 1 muri Afurika

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo, yashimiye Perezida w'u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange kuba bagiye kugarura isiganwa rya Formula 1 ku mugabane wa Afurika.
‎
‎Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Kane, Perezida Ramaphosa yagize ati: "Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hamwe na Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ku bw’amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Formula 1 (Formula 1 African Grand Prix)."
‎
‎Perezida Ramaphosa akomeza avuga ko "Afurika y’Epfo isangiye n’u Rwanda ishema ryo kwitegura guhagararira umugabane wacu, binyuze mu kwakira igikorwa gikomeye ku rwego rw’Isi, ku muhanda w’amasiganwa uzubakwa i Bugesera, mu ntangiriro za 2030."
‎
Yongeyeho ko bizaba ari ishema ku mugabane wa Afurika atangaza ko igihugu cye kiteguye gutanga ubufasha nk'igifite ubunararibonye.
‎
‎Ati: "Aya masezerano ni ikimenyetso cy’ubushobozi bw’u Rwanda ndetse n’ubw'umugabane wacu muri rusange. Nk’igihugu cyakiriye irushanwa rya mbere rya Grand Prix ku butaka bwa Afurika mu 1993, kikaba cyarateguye n’ibindi bikorwa bikomeye ku rwego rw’Isi, Afurika y’Epfo yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose izasabwa gutanga".
‎
‎Perezida Ramaphosa akomeza agira ati: "Irushanwa rya Formula 1 (F1 African Grand Prix) rije nk’indi ntambwe ikomeye ku rutonde rw’ibikorwa mpuzamahanga bikomeye u Rwanda rukomeje kwakira, harimo n’isiganwa ry’amagare rya ‘Tour du Rwanda’ ryemewe n’impuzamashyirahamwe y’amagare ku Isi (UCI)."
‎
‎"Mukomere, Rwanda. Muri ku mwanya mwiza wo guhesha Afurika yose ishema no kuzamura imikino y’imodoka n’amagare (motorsport) ku rwego rushya rwo hejuru," ibi ni ibyatangajwe na Perezida Ramaphosa ku musozo w'ubutumwa bwe.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.