Bwiza
ads

Perezida Romuald Wadagni yagendereye u Rwanda 

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 16 Nzeri 2026 saa 12:25
Iminota 1 yo gusoma
Perezida Romuald Wadagni yagendereye u Rwanda 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, yakiriye mugenzi we Romuald Wadagni wa Bénin uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda.

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Perezida Kagame yakiriye ku biro bye uriya munyacyubahiro, mbere y'ibiganiro bigamije gushimangira umubano w'Ibihugu byombi byitezwe ko abakuru b'ibihugu bombi bagirana.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Kossi Mbueke Romuald Wadagni w'imyaka 50 y'amavuko yatorewe kuyobora Bénin, asimbuye ku butegetsi Patrice Talon wari umaze imyaka 10 ayobora kiriya gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.

U Rwanda rubaye igihugu cya cyenda Perezida Wadagni asuye, nyuma ya Nigeria, Niger, Burkina Faso, Togo, Côte d'Ivoire, Sénégal, Mali na Guinée-Bissau.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Bénin wibanda cyane ku bufatanye mu nzego zirimo umutekano, kurwanya iterabwoba, ubucuruzi n’ishoramari.

Ibihugu byombi byagiye bigaragaza ubushake bwo gukorana mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere ka Sahel, ndetse hakaba haragiye hanagaragara ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano, zirimo Polisi.

Ku rwego rw’ubukungu, umubano urangwa n’ubushake bwo kongera ubucuruzi, ubwikorezi n’imikoranire y’abikorera.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.