Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yasabye abasirikare b’igihugu cye bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, mu rwego rwo kugaragaza isura nshya y’igihugu cyabo.
Perezida Kiir yabahaye ubu butumwa, ubwo yabasezeragaho ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza mbere y’uko bajya kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byemerewe kohereza Ingabo zabyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’igihe ako gace karayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Byitezwe ko Sudani y’Epfo igomba kohereza muri Congo Ingabo zisaga 700 zizakorera mu ntara ya Ituri.
Ni bwo bwa mbere Sudani y’Epfo igiye kohereza Ingabo zayo mu bikorwa byo kugarura amahoro mu mahanga, nyuma y’igihe iki gihugu cyarayogojwe n’intambara ndetse n’imvururu zishingiye ku moko zagiye zigwamo abatari bake.
Perezida Salva Kiir yasabye abasirikare yohereje mu butumwa kwifashisha Congo Kinshasa mu rwego rwo kugaragaza ko Sudani y’Epfo itakiri ya yindi.
Ati: “Uku kubohereza ni ingenzi kandi kurihutirwa, kuko ari bwo butumwa bwa mbere igisirikare cyacu kigiyemo hanze y’igihugu; bityo tugomba kubyaza umusaruro aya mahirwe mu rwego rwo guhindura mu buryo bwiza isura yacu.”
Perezida Salva Kiir mu byo yihanangirijeho abasirikare ba Sudani y’Epfo boherejwe muri Congo Kinshasa, yabasabye “kurangwa n’ikinyabupfura kandi bakaba abasirikare beza.”
Yabihanangirije by’umwihariko “kwirinda gukora ubwicanyi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.”
Yunzemo ati: “Ntimugafate imitungo y’abandi haba mu maduka cyangwa mu baturage, ibyo si byo mutumwe.”
Abasirikare barenga 700 Sudani y’Epfo yitegura kohereza muri Congo Kinshasa barimo ibyiciro bitandukanye nk’abo muri Military Police, abo mu butasi bwa gisirikare, abashinzwe itumanaho, ubukanishi, ubutegetsi, ibikoresho ndetse n’imodoka z’intambara.
Aba bose bari bamaze amezi ane bahererwa imyitozo yihariye i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo.
Aba basirikare bagiye kujya muri Congo Kinshasa nyuma y’ab’u Burundi, Kenya na Uganda bamaze kugera mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.


