eo5m78lxuaelt-l.jpg

Perezida Tshisekedi yongeye gutumira abasirikare bakuru (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugabo w’Ingabo w’Ikirenga, Félix Tshisekedi kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 yongeye gutumira abasirikare bakuru kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano w’uburasirazuba bw’igihugu.

Ni nyuma y’iminsi 8 uyu Mukuru w’Igihugu atumiye abandi basirikare n’abapolisi bakuru ku rwego rw’igihugu, kugira ngo abibutse inshingano bafite ku gihugu zirimo kwitandukanya na politiki, mu gihe cy’umwuka mubi hagati y’amahuriro mpuzamashyaka ya CACH na FCC rya Joseph Kabila.

Abo Perezida Tshisekedi yatumiye kuri uyu wa Kane ni abakuru muri zone ya 3 y’igisirikare cya RDC babarirwaga muri 50.

Mu ijambo yabagejejeho, bigaragara ko yashakaga kumva ibibazo baba bafite kugira ngo abafashe kubikemura. Yagize ati: “Nabatumiye kugira ngo mbatege amatwi kuko nshaka kubafasha muri uru rugamba, aho ubuzima bwanyu n’ubw’igihugu buri mu kaga.”

eo5m78lxuaelt-l.jpg Perezida Tshisekedi imbere y’abasirikare bakuru

Nta kindi cyamenyekanye Mukuru w’Igihugu yaganiriye n’aba basirikare, kirenze kuri iri jambo ryashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro bye.

Aba basirikare baturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Maniema n’icyitwaga Province Orientale; zugarijwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

eo5m78sxeamwaoe.jpg

eo5m78sw8ae54ml.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Tshisekedi yongeye gutumira abasirikare bakuru (Amafoto)
    amri-jeshi-mkuu agomba kuganira nabakuriye imitwe yingabo ze nibisanzwe. God bless President Tshisekedi.

  2. Perezida Tshisekedi yongeye gutumira abasirikare bakuru (Amafoto)
    amri-jeshi-mkuu agomba kuganira nabakuriye imitwe yingabo ze nibisanzwe. God bless President Tshisekedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *